Inyama y'Impyiko :

Impyiko: ni urugingo rukomeye kandi rw'ingenzi kuko utarufite wagira ibibazo byinshi. Rufite ishusho y'igishyimbo, umuntu agira impyiko 2, buri mpyiko ifite uburemere bungana 150gr.

Impyiko Ziboneka mu gice cy'inda cyo hasi, zifashe ku mutsi mu nini uvana amaraso mu mutima witwa AORTE.

Impyiko ni zo zishinzwe kuvana imyanda ndetse n'uburozi buba bwinjiye mu mubiri.

Impyiko zikora amasaha makumyabiri 24/24 mu kuvana amazi mu mubiri kugirango ataba menshi (atuzura) akangiriza izindi ngingo. Umurimo wazo uri mu buryo butatu:

1. Gushyiraho gahunda: Impyiko zashyiriweho kugenzura urugero rwa potassium na sodium ari byo myunyungugu yinjiye mu maraso, urugero iyo potassium ibaye nkeya hakurikiraho gucika intege kw'imitsi.

Nanone iyo yiyongereye cyane (potasium) habaho guhagarara k'umutima.

2. Kuvana imyanda mu nda: Impyiko hamwe n'umwijima ni ingingo zikomeye mu kuvana imyanda mu mubiri. Zifite imbaraga yo kuvana mu mubiri ubusabwe bwica zibicishije munkari.

3. Kurema imisemburo: impyiko ni zo zishinzwe kurema imisemburo (hormones) ya ngombwa ishinzwe gahunda mu mubiri. Urugero nk'iyo bita renine ishinzwe gukwirakwiza amazi mu ngingo.

- Ikindi kandi ni uko impyiko n'uruhago n'ingingo zifitanye isano kuko arizo zishinzwe gutunganya no kuvanamo rwose imyanda mu mubiri.

- Iyo impyiko zirwaye ntizivurwe neza bishobora no kwangiriza uruhago, na rwo rukangiriza umuyoborantanga (prostate)

Ibimenyetso bigaragaza ko impyiko zirwaye:

- Kubabara umugongo
- Gutonekara mu kizibacy'inda,
- Gucika ntege umubiri wose,
- Kunywa ibinyobwa ntujye kwihagarika,
- Gutonekara mu mibonano mpuza bitsina,
- Kugira nyota y'ikirenga.